Ibyabaye mu Mwaka wa 2012 Bishobora Guhindura Isi

Barack Obama, Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika

Barack Obama, Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika

Umwaka wa 2012 waranzwe n'ibintu byinshi kw'isi bishobora kuzahindura imibereho y'abantu mu bihe biri imbere.

Your browser doesn’t support HTML5

Ibyaranze Isi mu mwaka wa 2012



Kimwe mu byo abantu benshi bagarutseho, harimo n'ikinyamakuru Time cyo muri Amerika, ni itorwa rya perezida w'Amerika Barack Obama kuri manda ya kabiri. Hari abasanga kuba bwana Obama yarongeye gutorerwa kuyobora Amerika bishobora gutuma abasha kuzasiga umurage ugaragara mu mibereho y'isi mu bihe biri imbere.

Abandi bantu bakurikira hafi ibibera kw'isi basanga ikibazo cy'iterabwoba nacyo gishobora kuzatuma isi ihindura isura mu bihe biri imbere.

Mu kiganiro "Dusangire Ijambo", umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Etienne Karekezi yavuganye n'impuguke ebyeri Frank Mwine na Noel Twagiramungu, bavuga icyo babitekerezaho.