Rwanda: Guverinoma Nshya ya Murekezi Anastase

Minisitiri w'intebe mushya Anastase Murekezi

Mu Rwanda umukuru w'igihugu Paul Kagame yavuguruye guverinoma ashyiraho Ministiri w'Intebe mushya Anastase Murekezi wari Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo. Murekezi asimbuye kuri uyu mwanya Pierre Damien Habumuremyi wari umaze igihe cy’imyaka hafi itatu kuri uwo mwanya.

Itangazo dukesha perezidansi y’u Rwanda ryavuze ko “ ashyingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116; agize bwana Murekezi Anastase, Minisitiri w’Intebe."

Murekezi wo mu isyaka PSD abaye Ministiri wa gatanu w’u Rwanda kuva mu 1994, nyuma ya Faustini Twagiramungu, Pierre Celestin Rwigema, Bernard Makuza na Pierre Damien Habumuremyi.

Ku rubuga rwa Twitter, Murekezi yavuze ko atabona uko ashimira perezida Kagame icyizere yamugiriye.

Ministiri w’Intebe ucyuye igihe Habumuremyi nawe yagaragaye ku rubuga rwa twitter ashimira icyizere yagiriwe ubwo yahabwaga umwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Ambasaderi Uwibajije Sylvestre uba ubamu Bubiligi ni umwe mu bantu bakoranye kandi bari bahuriye mw'ishyaka rimwe rya PSD na Murekezi Anastase iryo shyaka rigishingwa. Umunyamakuru Etienne Karekezi yamubajije uko azi ministri w'intebe mushya.

Your browser doesn’t support HTML5

Ambassador Uwibajije Sylvestre on Prime Minister


Ministri w'intebe uvuyeho yari amazeho hafi imyaka itatu gusa. Hari bamwe mu bandikiye Ijwi ry'Amerika bavuga ko yihuse, ugereranije n'uwo yasimbuye Bernard Makuza. Ese ministri w'intebe ashyirwaho ate? Iki kibazoi twakibajije Dr. Rudasingwa Theogene, wigeze kuba umuyobozi w'ibiro bya Perezida w'u Rwanda Paul Kagame. Aragnaira n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Etienne Karekezi.

Your browser doesn’t support HTML5

Dr. Rudasingwa Theogene avuga kw'ishyirwaho rya Ministri w'intebe