Bwoba ari Ubwa Mbere Amerika Yishe Umusikare Ukomeye w'Amahanga?

Your browser doesn’t support HTML5

Ku italiki ya 3 y’ukwezi kwa mbere 2020, igisilikali cya Leta zunze ubumwe z’Amerika kiciye muri Irak Jenerali Qasem Soleimani wari komanda w’umutwe w’ingabo za Iran witwa Quds ushinzwe kurwana mu mahanga gusa. Amerika yasobanuye ko yamujijije ko yari amaze igihe yicisha Abanyamerika by’umwihariko mu Burasirazuba bwo Hagati kandi ko yateguraga n’ibindi bitero ku nyungu z’Amerika. Jenerali Qasem Soleimani si we mutegetsi wa gisilikali wa mbere w’umunyamahanga Amerika yivuganye. Ku italiki ya 18 y’ukwa kane mu 1943, igisilikali cy’Amerika cyishe Amirali Isoroku Yamamoto w’Umuyapani mu cyiswe “Operation Vengeance.”