Amerika Yarungitse Intumwa Yihariye muri Sudani

Donald Booth intumwa idasanzwe ya Amerika muri Sudani

Leta zunze ubumwe z’Amerika yashyizeho intumwa idasanzwe ku bibazo bya Sudani.

Ejo kuwa gatatu, Ambasaderi Donald Booth yageze i Khartoum aho yagombaga kwakirwa uyu munsi n’umukuru w’inteko y’abasilikali iyobora igihugu, General Abdel Fattah al-Burhane.

Yateganyaga kumusaba gushaka “igisubizo cya politikwe kandi mu mahoro.” Amerika nayo ishyigikiye ko abasilikali bashyira ubutegetsi bw’inzibacyuho mu maboko y’abasivili.

Ambasaderi Donald Booth yari yarigeze kuba intumwa yihariye ya Perezida Barack Obama ku bibazo bya Sudani na Sudani y’Epfo kuva mu 2008 kugera mu 2016.