Porogaramu zigamije Kumenyekanisha Neza Amerika

  • Etienne Karekezi

Ikarita yerekana Leta zunze ubumwe z'Amerika

Buri mwaka, Leta zunze ubumwe z'Amerika yakira abantu baturutse mu bihugu binyuranye byo kw'isi, muri gahunda zigamije kubakangurira indangagaciro z'Amerika.

Zimwe muri izo porogaramu zimara igihe gito, nk'icyumweru, uretse ko hari n'izimara amezi ndetse n'imyaka. Akenshi, Leta zunze ubumwe z'Amerika ni yo yishyura ibikoreshwa muri izo porogaramu zose.

Mu kiganiro "Murisanga kw'Ijwi ry'Amerika", umunyamakuru Etienne Karekezi yatumiye abanyamakuru babiri, umurundi n'umunyarwanda, baje muri izo porogaramu uyu mwaka. Twifashishije abandi banyamakuru, umwe uri mu Rwanda n'undi uri mu Burundi, kudufasha kubaza muri iyi porogaramu.

Your browser doesn’t support HTML5

Kumenya no gusobanukirwa indangagaciro z'AMerika