Amabwiriza Mashya yo Gutunga Telephone Zigendanwa mu Bushinwa

Ubushinwa bwategetse ko guhera muri uku kwezi abantu bagitangira gutunga telephone zigendanwa bagomba gufotorwa mbere yo kwandikwa imyirondoro n’ibigo by’itumanaho bitanga imirongo mishya.

Gusa iki cyemezo gishya cyahangayikishije abakoresha internet n’abaharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu. Baravuga ko iyi ari indi ntambwe Ubushinwa buteye yo gucunga imikoreshereze ya internet no gushaka kudadira amarembo y’ubwisanzure kuri uyu muyoboro w’itumanaho.

Ababikurikiranira hafi baravuga ko igihe cyose hazaba hatagiyeho amategeko n’amabwiriza arengera ubwisanzure n’ubutavogerwa bw’umuguzi, iki cyemezo kizakoreshwa n’ubutegetsi nk’intwaro yo gushakisha, abatavuga rumwe na bwo kubera ko imyirondoro y’abaguzi yajya itangwa cyangwa ikagurishwa.

Ubushinwa bwari busanzwe bugenzura ibikorwa abaturage babwo bakorera kuri internet bukoresheje numero zabo za Telephone. Bukoresha kandi Camera zo ku mihanda buteganya kongera zikagera kuri miliyoni 600 mu mwaka wa 2022. Bivuze ko nibura abaturage babiri baba bafite Camera imwe ikurikirana ibikorwa byabo.