Afuganistani: Ibihano Byafatiwe Leta y'Abatalibani Birazahaza Abaturage

Umuryango utabara imbabare Croix Rouge uvuga ko ibihano no gufatira infashanyo bituma ibibazo byugarije ikiremwa muntu muri Afuganistani byiyongera.

Umuyobozi w’ibikorwa bya komite mpuzamahanga y’umuryango wa Croix Rouge, Dominik Stillhart, yavuze ibyo nyuma y’iminsi itandatu asuye ibitaro mu karere, aho avuga ko yiboneye Abanyafuganistani bazahaye. Yivugira ko yababajwe no kubona abana ku bitaro binini by’i Kandahar, amaso yabo agaragaza ko bashonje, no kubona ababyeyi batakaje icyizere.

Stillhart yavuze ko ari ibintu biteye umujinya, urebye uko abasivili bababaye biturutse ku bikorwa bya muntu no kuba umuryango mpuzamahanga warahisemo gufatira ibihano ingoma y’Abatalibani yihaye ubutegetsi mu kwezi kwa munani. Uyu muryango wanze kwemera guverinema y’Abatalibani mu rwego rwa Dipolomasi, ahanini ushingiye ku mpungenge z’uburenganzira bwa muntu, by’umwihariko ubw’abagore n’abakobwa.

Uyu muyobozi yasabye abaterankunga kubona ubundi buryo bwo kurengera ubuzima bw'Abanyafuganistani babarirwa muri za miliyoni. Yaburiye ko ibihano mu rwego rw’ubukungu “byashyiriweho guhana abari ku butegetsi i Kabul, ahubwo birimo kuzahaza miliyoni z’Abanyafuganistani mu gihugu hose, batagira ibya ngombwa by’ibanze bakeneye kugirango baramuke.

VOA, Reuters, AFP