Abasenyewe n'Imitingito mu Karere ka Rubavu Barasaba Leta Ubufasha

Mu Rwanda, imitingito imaze iminsi mu karere gaturiye ikirunga cya Nyiragongo giheruka kwivumbagatanya imaze gusenya ibintu byinshi harimo inzu z'abantu ndetse no kwangiza bimwe mu bikorwa remezo.

Bamwe muri baturage baherereye mu Karere ka Rubavu baratabaza Leta ngo ibagoboke, kugira ngo babashe gusana amazu yabo yasenyutse cyangwa kuyubaka bushyashya aho biri ngombwa.

Bavuga ko badafite ubushobozi bwo kubyikorera ubwabo kandi ko ayo mazu ari wo mutungo rukumbi bari bahanze amaso.

Umunyamakuru w'ijwi ry'Amerika Jean Baptiste Ndabananiye, ukorera mu burengerazuba bw'u Rwanda, yanyarukiyeyo aganira na bo. Byumve muri iyi nkuru

Your browser doesn’t support HTML5

Abasenyewe n'Umutingito muri Rubavu Barasaba Leta Ubufasha