Abanyasomalia bataye ibyabo bakeneye infashanyo byihutirwa

  • VOA News

ABŞ dövlət katibi Con Kerri İsrailin baş naziri Benyamin Netanyahu ilə görüşür -Qüds, 28 iyun, 2013<br /> <br />

Ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR irilimo kugeregeza gufasha impunzi z’abasomali ibihumbi n’ibihumbi bavuye mu byabo kubera amapfa n’inzara.

Abo bantu barimo guhungira Mogadishu bareba ukuntu babona ibiribwa, amazi n’amacumbi hamwe n’ibindi bya ngombwa by’ubutabazi.

HCR ivuga ko abantu barenga ibihumbi 100 bageze mu murwa mukuru wa Somalia wahuye n’ubushyamirane muri aya mezi abiri ashize. Nkuko iryo shami rya ONU ribivuga I Mogadishu hagera impunzi igihumbi buri munsi.