Abakekwaho Kwica Umunyamakuru Rugambage mu Bujurire mu rw’Ikirenga

Umunyamakuru Rugambage Jean Leonard

Ubushinjacyaha bahanganye na bwo bwasabye urukiko rw’ikirenga kuzashimangira igihano cya burundu bombi bakatiwe n’urukiko rukuru ku cyaha cyo guhotora Rugambage Jean Leonard. Urukiko rw’ikirenga ruzasoma uru rubanza kuya 16 z’ukwezi kwa 9 mu mwaka wa 2011.

Uwitwa Nduguyangu Didace ni umusirikare wacyuye igihe , ukurikiranwa afunze, wemera icyaha cyo kwica Rugambag. Akurikiranwa ari kumwe n’umupolisi uri mu mirimo, Karemera Antoine ukurikiranwa ari hanze kandi wahakanye icyaha. Abo bombi ni bo bajuririye urukiko rw’ikirenga.

Nduguyangu yarusabye ko rwamugabaniriza igihano, naho Karemera arusaba ko rwamugira umwere. Ubushinjacyaha bahanganye na bwo bwasabye urukiko rw’ikirenga kuzashimangira igihano cya burundu bombi bakatiwe n’urukiko rukuru ku cyaha cyo guhotora Rugambage Jean Leonard. Urukiko rw’ikirenga ruzasoma uru rubanza kuya 16 z’ukwezi kwa 9 mu mwaka wa 2011.

Mu bujurire bagejeje imbere y’urukiko rw’ikirenga, Nduguyangu n’umwunganira basobanuye ko barwitabaje kubera ko umucamanza wa mbere yamuhanishije igihano kiremereye cyo gufungwa ubuzima bwe bwose. Bagaragaje ko yirengagije ko yafashije ubutabera ataruhanije yemera icyaha ndetse yirengagiza impamvu zamuteye kwica Rugambage Jean Leonard.

Mu bujurire bwa Karemera n’umwunganira bo bavuze ko bajuriye biturutse ko umucamanza wa mbere yamuhanishije nawe igifungo cya burundu, nyamara nta bimenyetso bifatika yashingiyeho. Basobanuye ko uwo mucamanza yashingiye ku mvugo za Nduguyangu zishinja Karemera yirengagiza imyiregurire ya nyirubwite.

Ubushinjacyaha bwongeye kwemeza ko icyo gihano kinyuze m’ukuri, gishingiye ku bimenyetso bifatika. Bunagaragaza ko uwakibakatiye yashunguye imvugo z’abo bagabo bombi ku iyicwa rya Rugambage, asanga zivuguruzanya bikabije, haba mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha no m’urukiko. Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko rw’ikirenga ko umugambi mubisha wo kwica Rugambage wacuzwe na Karemera , Nduguyangu nawe akawushyira mu bikorwa. Ku bushinjacyaha, ibyo bigaragaza ubufatanyacyaha budashidikanywaho.

Nyakwigendera Rugambage Jean Leonard bitaga Sherif, yahoze ari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi. Yishwe arashwe amasasu, mu ijoro ryo kuya 24 z’ukwezi kwa 6 mu mwaka wa 2010. Kuya 29 z’ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2010 nibwo abakekwaho kumwica Nduguyangu na Karemra bari bakatiwe gufungwa burundu mu rwego rwa mbere n’urukiko rukuru.