Mu Rwanda, Abagore Nibo Benshi mu Badepite Batowe

  • Etienne Karekezi

Amatora y'Abadepite mu Rwanda

Mu Rwanda, abaturage batoye abazagira inteko ishinga amategeko nshya.

Abanyarwanda bagera kuri miliyoni esheshatu ni bo bujuje ibyangombwa byo gutora abadepite 53. Amashyaka yahataniye iyo myanya ni FPR riri ku butegetsi n’andi mashyaka ayishyigikiye. Harimo n’ishyaka rya PSD, PL ndetse na PS Imberakuri itari iya Maitre Bernard Ntaganda.

Mu nteko icyuye igihe, FPR yari ifitemo abadepite 42 muri 53 batorwa n’abaturage. Indi myanya y’abadepite 27 muri 80 bagize inteko, iharirwa abahagarariye abagore, urubyiruko n’abamugaye. Ubu mu nteko nshya, abagore ni 51 ku badepite 80. Ni ukuvuga 64 by’abadepite mu nteko ishinga amategeko itaha ari abagore.

Mu kiganiro “Dusangire Ijambo”, turavugana n’abanyarwanda bakurikiranira hafi politiki y’igihugu.

Your browser doesn’t support HTML5

Amatora y'ABadepite mu Rwanda muri 2013