Mu Rwanda ngo Amabanki Ntiyambuwe Uruhenu nk'uko Bikabirizwa - 2004-01-06

Umuyobozi mukuru wa banki BCDI, Bwana Kalisa Alfred, avuga ko ubwambuzi mu mabanki atari ikibazo cy'umwihariko ku Rwanda. Kuri we kandi ngo ntibizabuza amabanki gukomeza gukora.

Kalisa Alfred asobanura ko kutariha umwenda bidaturuka gusa ku bwambuzi. Ngo hari abasaba umwenda bafite umugambi mubisha wo kwambura, hakaba n'abandi bananirwa kwishyura kubera imishinga yabo yabananiye. Ngo abananiwe n'imishinga nibo benshi.

Icyo amabanki ari gukora ubu ngo ni ukumvikana n'abo bahaye umwenda, bakaba babongerera igihe, bakanagabanyirizwa inyungu bumvikanyeho.

Ikindi gishoboka, nk'uko Kalisa abivuga, ngo ni uko ingwate zatanzwe zihari. Nibigaragara ko inguzanyo itakishyuwe izo ngwate ngo zizagurishwa.

Mu mpamvu umuyobozi mukuru wa BCDI atanga zatumye habaho kutishyura amabanki ngo hari n'ikibazo cy'uko ubukungu buba bwifashe.

Mu ngero atanga hari nk'amakamyo ba nyirayo bari barageneye inyungu, hanyuma hafatwa ibyemezo byo gutwara uburemere buke kubera kurinda imihanda mu bihugu ayo makamyo anyuramo bigatuma inyungu zigabanuka.

Ikizwi ni uko bimwe mu byatanzweho ingwate - nk’amakamyo - hari ibyamaze kugurishirizwa hanze y'u Rwanda. Urugero ni urwa Kajuga Wycliff, ubu utakibarizwa mu Rwanda, wagurishirije amakamyo ye Nairobi.

Bamwe mu bafite imigabane - nko muri Banki y'ubucuruzi, BCR, - bararize barihanagura. N’ubwo batabishyira ku mugaragaro baravuga ko imigabane yabo basa n'abayihebye.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.