Abanyarwanda bo mu Mahanga ngo Biyandikishirize Gutora Mbere ya 03/30/2003 - 2003-02-21

Mu itangazo rya komisiyo y'amatora ryo kuwa 20/02/2003 iyo komisiyo irifuza ko igikorwa cyo gushyira abanyarwanda kuri liste y'amatora cyaba cyarangiye kuri 30/03/2003. Amaliste y'itora ngo agomba kuyigeraho bitarenze tariki ya 5/04/2003 kugira ngo ibone igihe cyo kuboherereza amakarita y'itora no kubashyira kuri liste isanzwe y'abanyarwanda bari mu gihugu.

Iyo liste ngo igomba kujyaho buri muntu wese ufite ubwenegihugu bw'Umunyarwanda nk'uko amategeko y'u Rwanda abiteganya. Uwiyandikisha agomba gutanga amazina ye yombi, igihugu atuyemo, igihugu yavukiyemo, igihugu yiyandikishirijemo kuri liste y'itora n'aho azatorera, hamwe na nimero y'urwandiko rw'abajya mu mahanga n'umukono we. Kuri liste y'itora numero y'ikarita y'itora izajyaho nyuma.

Icyo gikorwa cyo kwiyandikisha kuri liste y'itora kizatangira kuva tariki ya mbere kugeza kuri 30 z'ukwa gatatu.

Amatora ya referendum [kamarampaka] y'itegeko nshinga ubundi ateganijwe kuri 26/05/2003. Igihe amatora ya Perezida wa Repuburika azabera yo ntikiratangazwa.

Twabibutsa ko iyo bavuze Umunyarwanda uri mu mahanga ufite urwandiko rw'abajya mu mahanga baba bavanyemo impunzi. Urwo rwandiko kandi ngo rugomba kuba rutararenza igihe.

Umunyamabanga nyubahirizategeko wa komisiyo y'amatora, Bwana Habumuremyi Pierre Damien, yadutangarije ko n’uwahitamo kuva mu buhunzi mbere y'iriya tariki akaka ibyangombwa muri ambasade y'Urwanda iri mu gihugu arimo cyangwa se ikimwegereye, ashobora guhita ahabwa uburenganzira bwo gutora. Ibyo ngo ni mu rwego rwo guha buri munyarwanda wese uburenganzira bwe no kumworohereza.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.