Imfungwa 8 zo muri Sierra Leone Zageze mu Rwanda

Imfungwa 8 zo muri Sierra Leone zageze mu Rwanda, aho zizarangiriza ibihano zakatiwe. Izo mfungwa 8 zakatiwe n’urukiko rwihariye rwashyiriweho igihugu cya Sierra Leone, hagati y’imyaka 15 na 52. Muri gereza ya Mpanga mu ntara y’amajyepfo, niho zigomba gufungirwa mu rwego rwo kurangiza ibihano zakatiwe, kubera ibyaha byibasiye inyoko muntu zakoze mu gihugu cya Sierra Leone.

Kuza kurangiriza ibihano byazo mu Rwanda, bije bikurikira amasezerano yashyizweho umukono hagati ya guverinoma y’u Rwanda n’urukiko rwihariye rwashyiriweho Sierra Leone. Hari mu kwezi kwa 3 mu mwaka wa 2009.

Mu mfungwa zageze mu Rwanda kurangiriza ibihano byazo mu Rwanda, harimo Issa Sesay wakatiwe imyaka 52 y’igifungo. Harimo kandi Morris Kallon wakatiwe imyaka 40 y’igifungo . Hakabamo na Augustine Gbao wakatiwe imyaka 25 y’igifungo. Aba bari mu buyobozi bwo hejuru, mu mutwe w’inyeshyaka za RUF, umutwe wabaye icyamamare mu bwicanyi bw’inzirakarengane muri Sierra Leone kuva mu mwaka w’1991 kugeza mu mwaka wa 2002.

Chalres Taylor wahoze ari Perezida wa Liberia, nawe ukurikiranwe kuba yarashyigikiye izi nyeshyamba za RUF, ariko we aracyaburana. Naramuka ahamwe n’ibyaha we ntazaza gufungirwa mu Rwanda, azajya gufungirwa mu Bwongereza.

Mu masezerano u Rwanda rwagiranye n’uru rukiko rwihariye rwashyiriweho Sierra Leone avuga ko urwo rukiko arirwo rugomba kubitaho kubijyanye no kurya, itumanaho, ndetse n’ubuvuzi bwihariye.

Amasezerano nk’aya u Rwanda rwayagiranye n’urukiko mpuzamahanga rw’Arusha rwashyiriweho u Rwanda. Ariko imfungwa zakatiwe n’urwo rukiko zigenda zoherezwa kurangiriza ibihano mu bindi bihugu by’Afrika, nta n’umwe wari woherezwa mu Rwanda.