Abategetsi Bamaze Kwagirizwa Ruswa mu Rwanda

Mu Rwanda haherutse gutangazwa urutonde rw’abategetsi bamaze kwagirizwa icyaha cya ruswa. Ku nshuro ya mbere mu Rwanda, urukiko rw’ikirenga, rwashyize ahagararagra urutonde rw’abantu 349, bahamwe n’icyaha cya ruswa, kuva mu mwaka wa 2004 kugeza mu wa 2008, n’ibihano bahawe.

Nk’uko urwo rutonde rubigaragaza, muri abo bantu uwakatiwe imyaka myinshi yakatiwe imyaka 20 y’igifungo. Kuri uru rutonde, umuyobozi mukuru urugaragaraho ni Bwana Tito Migabo wayoboraga ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge. Migabo yakatiwe imyaka 7 n’amezi 6 y’igifungo, ariko Migabo yibera hanze y’u Rwanda.

N’ubwo u Rwanda rusa nk’aho rwatangiye guhagurukira ruswa, bimwe mu binyamakuru byigenga byo mu Rwanda bigaragaza ko ruswa ifite ibirindiro bikaze mu Rwanda, kandi ko mu kuyirwanya bitazagerwaho, mu gihe bamwe bagenda bakingirwa ikibaba .