Rose Kabuye Yafatiwe mu Budage

Ku mugoroba wo ku italiki cenda, ukwezi kw’icumi na rimwe mu mwaka wa 2008, Minisitiri w’itangazamakuru mu Rwanda, Madame Louise Mushikiwabo yatangaje kuri televiziyo y’u Rwanda ko, Madamu Rose Kabuye yafatiwe mu gihugu cy’u Budage. Rose Kabuye yafashwe biturutse ku mpapuro zatanzwe n’umucamanza wo mu bufaransa Jean Louis Bruguiere.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko Kabuye yavuye mu Rwanda azi neza ko agomba gufatwa. Ariko ngo yarabyemeye kugira ngo urwikekwe rucike ndetse n’ukuri kumenyekane kubyo aregwa.

Minisitiri Mushikiwabo yongeyeho ko atari ubwa mbere Kabuye agerwa amajanja n’igihugu cy’u Budage, ngo kuko no mu kwezi kwa 4, icyo gihugu cyari cyashatse kumufata ubwo yari yagiyeyo ari kumwe n’umukuru w’igihuguc’u Rwanda.

Cyakora, Mushikiwabo ashimangira ko Kabuye ari umwere, akaba ari nayo mpamvu yahisemo kuzajya kuburanira imbere y’inkiko zo mu Bufaransa.

Minisitiri Mushikiwabo ati” Leta y’u Rwanda, nti yahwemye kwerekana ko mandat zakozwe n’umucamanza Bruguere zitari mu rwego rw’ubutabera, ko ahubwo ziri mu rwego rwa politiki’.

Nyuma y’uko Bruguiere asohoreye impapuro zita muri yombi abayobozi bakuru 9 b’u Rwanda, barimo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, abashinja ko bagize uruhare mu iraswa ry’indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal, Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo guca umubano n’igihugu cy’u Bufaransa. Hari ku itariki ya 24 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2006.