Imiryango itegamiye Leta
Nyarwanda 15 niyo izaba indorerezi mu matora y'abadepite azaba mu Rwanda mu
kwezi kwa 9 mu mwaka wa 2008. Iyo miryango izakoresha indorerezi zose hamwe
200.
Muri izo ndorerezi 50 ni
iz'igihe kirekire. Zizakurikirana ibikorwa by'itegurwa ry'amatora, kwiyamamaza,
amatora nyirizina, ibarura ry'amajwi n'itangazwa ryayo, n'ibindi. Naho 150 ni
izigihe gito zizatangira imirimo amatora nyirizina ari hafi gutangira.
Izo ndorerezi zibumbiye muri
'plate forme de la socitete civile' dore ko porogaramu yo kugenzura amatora mu
Rwanda, POER, zari zibumbiyemo mu gikorwa cy'amatora yabaye mu mwaka wa 2003,
yasenyutse itakibaho.
Iyo miryango itegamiye Leta
Nyarwanda, ivuga ko ntawe uzayikoreramo kandi ko ntaho izabogamira. Nihaboneka
ibitagenda neza mu matora, bavuga ko batazabihishira, bazabitangaza.
Komisiyo y'igihugu y'amatora
ivuga ko nibura indorerezi zigera hafi ku bihumbi bitatu arizo zizakurikirana
amatora y'abadepite yo mu mwaka wa 2008. Izakurikiranye amatora y'abadepite
aheruka yo mu mwaka wa 2003 zari ibihumbi bibiri.