Ibibazo Byugarije Ubukungu bw'Urwanda

Bimwe mu bibazo by'ingutu mu rwego rw'ubukungu byugarije u Rwanda harimo ikibazo cy'ubukene, ingufu z'umuriro ndetse n'inkurikizi z'itsembabwoko
ryabaye muri 1994.

Mu kiganiro yagiranye na Etienne Karekezi, ministri w'u Rwanda ushinzwe imari n'ingenamigambi bwana James Musoni yasobanuye ko n'ubwo hari ingorane zinyuranye u Rwanda rukomeje gukora ibishoboka kugira ngo imibereho y'abaturage ibe myiza.

Ayo magambo kandi ministri Musoni yayavuze nyuma y'inamaya buri mwaka ya Banki y'Isi n'Ikigega mpuzamahanga, na nyuma kandi y'uko ibihugu nterankunga bihanaguriyeho u Rwanda umwenda urenga miliyari z'amadolari y'Abanyamerika.

Mu kiganiro Dusangire Ijambo cya Etienne Karekezi, ministri James Musoni arasobanura uko ayo mafranga u Rwanda rwagombaga
kwishyura azakoreshwa.