Perezida Bush Yiyemeje Gufasha Afurika m'Ubuhahirane

  • Etienne Karekezi

Prezida Bush yavuze ko ubutegetsi bwe bukorana n’Afrika kugira ngo bwihutishe amavugururwa azatuma abaturage babasha kwibeshaho kuri uwo mugabane. Perezida Bush yagize ati:

“Mu gihe ubwisanzure bwigaragaza kw’isi yose ni ngombwa ko umugabane w’Afrika uba akarere karangwamo demokrasi , uburumbuke n’icyizere. Umugabane abantu babaho bafite ubuzima bwiza kandi bakagira amahirwe yo kugera ku byo bifuza. Afrika ni umugabane w’icyizere, kandi Amerika yifuza gufasha Abanyafrika.”

Mw’ijambo yagejeje ku Banyafrika ritambutse gusa kw’Ijwi ry’Amerika ejo ku wa gatatu, bwana Bush yumvikanishije ibyo ubutegetsi bwe bwagezeho. Yibukije programu ya AGOA [ndlr: African Growth and Opportunity Act ], itegeko riteganya korohereza ibihugu 37 by’Afrika iri munsi y’ubutayu bwa Sahara kongera ubukungu bwabyo, byagura amasoko kandi byemererwa kugera ku masoko y’Amerika nta nkomyi.

Hakurikijwe programu ya AGOA, prezida yavuze ko ibicuruzwa Amerika yohereza muri Afrika byiyongeyeho 25 kw’ijana, mu gihe ibicuruzwa Afrika yohereza muri Afrika byiyongeyeho 88 kw’ijana. Prezida Bush asobanura ko ubwo bwiyongere bw’ubukungu bwumvikanisha ko Amerika n’Afrika byasobanukiwe ku buryo bumwe ko ubuhahirane busesuye ndetse n’ubushoramari ari bwo buryo bwihuse bwo guteza Afrika imbere.

Bwana Bush yanavuze kandi ko Amerika yavuguruye uburyo itangamo imfashanyo y’amajyambere ku buryo bugaragaza ibyagezweho. Kuri we yumva ari ko gushyira mu gaciro. Yagize ati:

“Imfashanyo ikora neza mu bihugu bigaragaza ubushake bwo kuyobora mu kuri, kubahiriza ubutegetsi bugendera ku mategeko, gushyira amizero mu baturage b’igihugu no gushyiraho amasoko asesuye. Iyo ibihugu bikoze muri ubwo buryo bituma ubwisanzure bw’abaturage bushoboka, ubukene no kwiheba bikazimira burundu.”

Ayo magambo prezida Bush yayavuze umunsi umwe nyuma yo kubonana na Ministri w’Intebe w’Ubwongereza, Tony Blair, washyize ku murongo w’ibyihutirwa gahunda yo guteza imbere Afrika no kugabanya ubukene mu nama y’ibihugu bikize izaba mu kwezi gutaha. Bwana Blair ni we uzakira iyo nama.

Bwana Blair kandi yatanze icyifuzo cyo gukuba kabiri imfashanyo ihabwa Afrika ikagezwa kuri miliyari 25 z’Amadolari buri mwaka, na miliyari 50 z’amadolari buri mwaka guhera mu mwaka w’2015. Prezida Bush yavuze ko, n’ubwo yemeranya n’iyo ntego ya Blair yo kurandura ubukene muri Afrika, kongera imfashanyo Amerika yahaga Afrika ho miliyari esheshatu z’amadolari buri mwaka - kuko ni rwo ruhare Amerika isabwa muri izo miliyari 25 - ntibyashoboka kubera imiterere y’ingengo y’imari y’Amerika.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, prezida Bush yari yatangaje ko azongera imfashanyo y’Amerika mu mugabane w’Afrika yari kuri miliyari eshatu na miliyoni maganabiri umwaka ushize. Iyo mfashanyo yari kongerwaho miliyoni 674 ahanini yo kurwanya amapfa mu karere k’Afrika y’uburasirazuba.