Amatangazo yo ku itariki 27 03 2005

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.Uyu munsi turatumikira:

Ruzakirande Damas ubarizwa I Bangui, mu gihugu cya Centrafrica; Ndatuwera Jean Claude utuye I Kirwa, akarere ka Nyakabanda, intara ya Gitarama n’ Umwari Marie Claire na Celine Umwere batavuze aho baherereye muri iki gihe, Maniragaba Vianney uri I Nyakivala, mu gihugu cya Uganda; Ndagijimana Juvenal na we uri I Nyakivala ho muri Uganda na Mukamurera Saverina ubarizwa mu nkambi y’impunzi ya Kakuma, muri Kenya, Habimana Adrien mwene Bwirukiro Thomas na Nyiramparaye Eugenie utuye mu ku murenge wa Nyundo, akagari ka Tane, akarere ka Bugarura, intara ya Ruhengeri; Mukankuranga Francoise ubarizwa mu nkambi ya Nyakivala, mu gihugu cya Uganda na Mudahunga Flugence na we uri I Nyakivala ho muri Uganda.

1. Duhereye ku butumwa bwa Ruzakirande Damas ubarizwa I Bangui, mu gihugu cya Centrafrica ararangisha barumuna be Ndagijiman Fabien, Nsabimana Venant na Ngendahimana Francois bakunda kwita Bamporineza. Ruzakirande arabasaba ko niba bakiriho kandi bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira kumumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora kumwandikira kuri aderesi ikurikira. Iyo aderesi n Ecole Sainte Therese, BP. 478 Bangui, R.C.A. Ruzakirande arakomeza ubutumwa bwe asuhuza inshuti n’abavandimwe bari ku Rubare, Munyakazi Afadhali, Ngendahayo, Lucie, Gratien Habari Jean d’Amour ndetse n’umuryango wa Ngarukiyimfura. Ruzakirande ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abo arangisha kubibamenyesha.

2. Dukulikijeho ubutumwa bwa Ndatuwera Jean Claude utuye I Kirwa, akarere ka Nyakabanda, intara ya Gitarama ararangisha murumuna we witwa Mbonimpaye Vedaste. Natuwera arakomeza amusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka yisunze imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi, ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ndatuwera ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi amakuru y’uwo murumuna we ko yabimumenyesha kuri aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi ni ndaclau2000@yahoo.fr

3. Tugeze ku butumwa bw’Umwari Marie Claire na Celine Umwere batavuze aho baherereye muri iki gihe, bararangisha umubyeyi wabo Nzamuye Felicien baburaniye I Masisi, ho mu cyahoze cyitwa Zayire, muri 97. Umwari n’Umwere barakomeza ubutumwa bwabo bamusaba ko niba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akabamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora guhitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa akisunga imiryango mpuzamanga tita ku mpunzi. Ngo aramutse abashije kubandikira, yakoresha aderesi zikurikira. Izo aderesi akaba ari Umwari Marie Claire, P.O. Box 74001 Nairobi, Kenya. Ngo ashobora kandi kubahamagara kuri nimero za telephone 0733781040.

4. Maniragaba Vianney uri I Nyakivala, mu gihugu cya Uganda ararangisha Barisesa Stanislas, Baganizi Andereya, Nyiramivumbi Ester, Tumuhirwe Lewonsiya na Nsengiyaremye Leonald. Maniragaba avuga ko abo bose arangisha bari batuye muri komine Nyamutera, perefegitura ya Ruhengeri. Maniragaba ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abo arangisha kubibamenyesha.

5. Ndagijimana Juvenal na we uri I Nyakivala ho muri Uganda ararangisha Bizimungu Kayonga, Munyaneza Venuste, Bugingo, Mugiraneza, Uwayezu Leoniya bose bakaba bashobora kuba bari I Kigarama ho mu ntara ya Kibungo. Ndagijimana arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko we ari mu nkambi y’impunzi ya Nyakivala. Ndagijimana akaba arangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abo arangisha kubibamenyesha.

6. Mukamurera Saverina ubarizwa mu nkambi y’impunzi ya Kakuma, muri Kenya arasuhuza nyirasenge witwa Nyirabubaha Florida, utuye mu karere ka Sake, umurenge wa Murwa, akagari ka Nyamugari, intara ya Kibungo. Mukamurera arakomeza ubutumwa bwe amubaza amakuru ya mukuru we Mukamugema Savera. Ngo aramutse azi aho aherereye, yabimumenyesha yifashishije radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa se BBC gahuzamiryango. Mukamurere ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza waba azi aho uwo mukuru we aherereye kubimumenyesha.

Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi zacu ari VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje rero ku butumwa bwa Habimana Adrien mwene Bwirukiro Thomas na Nyiramparaye Eugenie utuye mu ku murenge wa Nyundo, akagari ka Tane, akarere ka Bugarura, intara ya Ruhengeri ararangisha Mugabaligira Louis ushobora kuba aherereye mu karere k’ibiyaga bigari, ariko akaba atazi igihugu arimo. Ngo aramutse yumvise iri tangazo yakwihutira kubamenyesha amakuru ye n’igihugu aherereyemo muri iki gihe. Ngo ashobora guhitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa akisunga imiryango mpuzamahanga yita ku mpunzi nka HCR cyangwa umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Mukankuranga Francoise ubarizwa mu nkambi ya Nyakivala, mu gihugu cya Uganda ararangisha umugabo we Semana Faustin akeka ko ashobora kuba ari I Kigali, mu Rwanda. Mukankuranga arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko ari I Nyakivala hamwe n’abana bose. Mukankuranga arakomeza amenyesha uwo Semana ko yabuze uko yamugeraho. Ngo niba yumvise iri tangazo, yakwihutira kubimumenyesha kandi akamumenyesha n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo n’umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo yabimumenyesha.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Mudahunga Flugence na we uri I Nyakivala ho muri Uganda, ararangisha Ndayisenga Jean de Dieu na Nzaramba, bombi bakaba bashobora kuba bari mu Bubiligi, Mukakalisa Imakulata, Kabalisa, Kalisa na Donati, na bo bakaba bashobora kuba bari muri Tanzania. Mudahunga ararangiza ubutumwa bwe amenyesha abo bose arangisha ko, ubu we abarizwa mu nkambi ya Nyikivala ho mu gihugu cya Uganda.