Afurika Iriga Uburyo Yasaba Indishyi Ibihugu Byayikolonije

Icyicaro cy'umuryango w'Afurika yunze Ubumwe i Addis Ababa muri Etiyopiya

Abayobozi b’ibihugu by’Afurika bazahurira muri Etiyopiya mu mpera z’iki cyumweru barashaka kongera kuzamura ijwi risaba indishyi ibihugu byazanye ubucakara n’ubukoloni muri Afurika

Uyu ni umugambi witezweho kuzarwanywa cyane n’ibihugu byahoze bikolonije Afurika, dore ko ibyinshi muri byo byamaze kugaragaza ko bidashishikajwe no gukosora amakosa byakoze mu gihe cyashize.

Mu gihe ibyerekeye izi ndishyi bimaze gufata intera ndende hirya no hino ku Isi, ababirwanya na bo bongeye umurego. Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yavuze ko atabona ko zizatangwa. Abenshi mu bayobozi b’Uburayi bo birinze no kugira icyo babivugaho.

Mu nama y’umuryango w’Afurika yunze Ubumwe iteganijwe i Addis Ababa muri Etiyopiya mu mpera z’iki cyumweru, abategetsi barateganya kuvuga rumwe bagena uko izi ndishyi zaba ziteye uhereye ku zatangwa mu buryo bw’amafaranga, kwemera ku mugaragaro amakosa yakozwe, cyangwa guhindura imikorere imwe n’imwe.

Kuva mu kinyejana cya 15 kugeza mu cya 19, Abanyafurika nibura miliyoni 12 n’ibihumbi 500 bafashwe bunyago n’abacuruzi bo mu Burayi babajyana ku gahato kubagurisha nk’abacakara.

Akanama gashinzwe ubukungu, imibereho n’umuco mu muryngo w’Afurika yunze Ubumwe kavuga ko ibiganiro ku kibazo cy'indishyi z’ibyabaye bikeneye kuzasuzuma harebwa ingaruka z’ubukoloni n’ubucakara muri iki gihe. Izo zirimo ivangura rishingiye ku ruhu, ubusumbane mu bukungu hagati y’umugabane w’Afurika n’ibihugu byateye imbere.