Urukiko mu Rwanda Rwategetse ko Aimable Karasira Atangira Kwiregura

Aimable Karasira mu rukiko

Umucamanza mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru mu Rwanda yategetse ko Bwana Aimable Karasira Uzaramba atangira kwiregura ku byaha akurikiranyweho n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda. Ni mu gihe uregwa n’abamwunganira basabaga igihe gihagije cyo gutegura imyiregurire.

Abanyamategeko Bruce Bikotwa na mugenzi we Felicien Gashema bunganira impirimbanyi Aimable Karasira Uzaramba babwiye urukiko ko bamaze igihe gito cyane bemerewe kumwunganira. Bavuga ko bakunze guhura n’amananiza ya gereza afungiyemo igihe babaga bashaka gutegurana urubanza.

Bavuga ko gereza ya Mageragere mu nkengero z’umujyi wa Kigali afungiyemo itabemerera kwinjirana yo ibikoresho by’ikoranabuhanga nka Mudasobwa. Bavuga ko batanemererwa gukoresha mudasobwa za gereza bategura urubanza.

Aba banyamategeko bakavuga ko hari ibimenyetso by’ubushinjacyaha bigizwe n’amavidewo bagombye kureba bari kumwe n’uwo bunganira. Umushinjacyaha akavuga ko izo videwo zigize ibiganiro Karasira yacishaga ku muyoboro wa YouTube zikubiyemo ibyaha amurega.

Ibyo ni uguhakana, gupfobya no guha ishingiro jenoside, gutangaza amakuru y’ibihuha, gukurura amacakubiri mu Banyarwanda no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Urukiko rwavuze ko igihe bahawe bagombye kuba hari icyo bakoze kigaragara.

Ubushinjacyaha n’urukiko bagasanga uruhande rw’uregwa bagamije gutinza urubanza. Bavuze ko ayo mavidewo bashaka kurebana na Karasira bitaba ngombwa ko baba bari kumwe. Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ataregeshwa za videwo uko zakabaye ahubwo ko ari amwe mu magambo azikubiyemo.

Abamwunganira bavuga ko kubaha umwanya uhagije byatuma basesengura zimwe muri videwo Karasira atemeranywaho n’ubushinjacyaha. Uru ni urubanza rugiye kumara imyaka ibiri rutangiye kuburanishwa mu mizi.

Karasira Aimable

Umucamanza yashingiye kuri iyo ngingo ategeka ko urubanza rugomba gukomeza . Yategetse kandi ko uruhande rwa Karasira ruhabwa uburyo kugira ngo rubone izo videwo bashaka kwireguraho mu rubanza.

Gusa ku cyifuzo cy’umucamanza cyo kwimura Karasira akava muri gereza ya Mageragere akajyanwa mu ya Mpanga hafi y’urukiko, uregwa yabyanze. Umucamanza yasobanuye ko byari kuba byiza urubanza rwihutishijwe rukaburanishwa buri minsi.

Karasira yasabye kuguma muri gereza ya Mageragere kandi urubanza ntirube ku minsi yikurikiranya. Yavuze ko byaba biri mu nyungu ze no kumufasha kubera uburwayi bwe. Mu mvugo y’uregwa ibumbatiye amarangamutima yabwiye umucamanza ati “I Mageragere maze kuhamenyera , n’iyo ndize abo tubana bamenya uko bampoza, Sinshaka kubona andi masura kuko byangiraho ingaruka’’.

Impapuro z’abaganga, mu bihe bitandukanye zagaragaje ko Karasira afite ikibazo gikomeye cy’indwara y’agahinda gakabije amaranye imyaka isaga 20. Yakunze kuvuga ko gikomoka ku mateka asharira ya jenoside yamugizeho ingaruka.

Ku rundi ruhande, abaganga b’inzobere bashyizweho n’urukiko banzuye ko uburwayi bwa Karasira butigeze bugira ingaruka ku bwenge bwe ; bityo bitamubuza kuburana ibyaha aregwa n’ubushinjacyaha.

Karasira w’imyaka 48 y’amavuko aburana ahakana ibyaha byose. Avuga ko nk’impirambanyi y’uburenganzira bwa muntu , ibiganiro yatangazaga mu bihe bitandukanye nta ho yakoze ibyaha.

Asobanura ko yabikoraga agambiriye gushyira icyo yita “ukuri” ahagaragara no kunenga ibitagenda. Karasira wahoze ari umuhanzi na Mwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda yari yarashinze umuyoboro wa YouTube witwa “Ukuri Mbona” Avuga ko atarota apfobya, ahakana cyangwa ahe ishingiro jenoside yamugizeho ingaruka.

Urukiko rwanzuye ko urubanza rugomba gukomeza muri iki cyumweru ndetse no mu gitaha.