Muri Gana baramukiye mu matora y’umukuru w’igihugu kuri uyu wa gatandatu.
Abaturage bizeye ko Perezida mushya azazahura ubukungu bw’iki gihugu kiri mu nzitane z’ibibazo by’imyenda itagira ingano.
Mu kwezi gutaha Perezida Nana Akufo-Addo azatanga ubutegetsi nyuma yo gusoza manda ebyiri zemerwa n’itegeko nshinga ry’icyo gihugu, kizwiho gukungahara ku gihingwa cya Kakawo n’amabuye y’agaciro ya zahabu.
Abakandida 12 barahatanira intebe y’umukuru w’igihugu ariko abaza ku isonga ku rutonde ni Visi Perezida Mahamudu Bawumia ushyigikiwe na perezida Nana Akufo- Ado, na John Dramani Mahama w’ishyaka National Democratic Congress, wigeze kuba umukuru w’iki gihugu.
Mahama w’imyaka 66 ashinja Bawumia bahanganye kuba ashyigikiye ingamba zagejeje Gana mu nzitane z’ibibazo by’ubukungu ifite muri iki gihe. Asezeranya abaturage kuzarwanya ruswa no kuzasubira mu biganiro n’ikigega mpuzamahanga cy’imali FMI, bakavuga ku Mwenda wa miliyari 3 z’Amadolari icyo kigega cyishyuza Gana.
Bawumiya w’imyaka 61 wakoze muri banki nkuru y’igihugu avuga ko igihugu kirimo kugenda kizahuka mu bukungu akerekana ko mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka ubukungu bwateye imbere 6.9 ku ijana. Asaba ko abaturage kumutora agakomeza uyu murimo wo guzahura ubukungu