Ibihumbi by’Abanya-Angola bigizwe n’abayoboke b’ishyaka UNITA ritavuga rumwe n’ubutegetsi biriwe mu myigaragambyo mu murwa mukuru wa Angola, Luanda.
Ni imyigaragambyo yari igamije kwamagana ubutegetsi bw’ishyaka MPLA riyobowe na Prezida Joao Lourenco. Abantu hafi 4,000 bakoze urugendo mu ituze baherekejwe n’abapolisi.
Ni ku nshuro ya mbere hari habaye imyigaragambyo yitabiriwe cyane nyuma y’iyabaye mu 2022 ubwo ishyaka UNITA ryanze kwemera ibyavuye mu matora.
Abigaragambya bari bafite ibyapa byanditseho amagambo amwe avuga ko ‘Lourenco akwiye gutaha’ abandi bari bafite ibyanditseho ko ‘abaturage bibasiwe n’ikibazo cy’inzara.’
Hari n’abavugaga barambiwe ubutegetsi bw’igitugu.
Prezida Lourenco yagiye ku butegetsi mu 2017. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamushinja gutegekesha igitugu.
Umunyamabanga mukuru wa UNITA Alvaro Chikwamanga yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafransa ko imyigaragambyo yabo yari igamije kwamagana imiyoborere mibi.