Umutwe wa M23 wigaruriye Lokalite zitatu za teritware ya Walikale n’ibice ku mupaka wa teritware ya Masisi na Walikale mu burasirazuba bwa RDC. Iyo mirwano yaguyemo abaturage bahungaga abandi barakomereka.
Amakuru yuzuzanya kandi yakwizerwa yakusanyijwe na radiyo Ijwi ry’Amerika yemeza ko iyo mirwano hagati y’ingabo z’umutwe wa M23 n’iza FARDC mu bice bya teritware ya Walikale hahana umupaka n’iya Masisi. Aho ni mu birometero birenga Magana tanu uvuye mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya ruguru.
Abavuganye n’Ijwi ry'Amerika baherereye muri utwo duce bavuga ko iyo mirwano yatangiye mu masaha y’igicuku mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu aho ibitero byongeye kumvikana I Kalembe muri teritware ya Masisi.
Kalembe igiye kumara hafi icyumweru iberemo imirwano. Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’abaturage baba mu bice biberamo intambara, Lutte pour les conflits armées ASBL, rikorera muri ako gace ko muri teritware ya Walikale ryemeza naryo iyo mirwano. Mu kiganiro yagiranye n'Ijwi ry'Amerika kuri terefoni, Bwana Jean Paul Balingene Sanga ushinzwe itumanaho muri iryo shirahamwe yavuze ko iyi mirwano yahitanye abatari bake.
Dunia Ambroise, umuyobozi wa Sosiyete sivile yo muri sheferi ya Bashali nawe wahungiye Walikale mu gace kegerana na Pinga yumvikanisha ko ubwoba ari bwinshi mu baturage, kandi ko hari n’inkomere nyinshi.
Abanyapolitike bo muri iyo teritware babwiye Ijwi ry'Amerika ko bahangayikishijwe no kubona umutwe wa M23 winjira WALIKALE ubuyobozi burebera.
Iyi mirwano yongeye kubura nyuma y'uko M23 ifashe umujyi muto wa Kalembe ufatwa nk’ukomeye cyane kuri izo teritware zombi. Aka gace gatuwe n’abarenga ibihumbi 47.
Kimwe n’utundi duce dutandukanye twa teritware ya Masisi, Kalembe yakomeje kwibasirwa cyane n’intambara z’urudaca. Mbere yuko aka gace gafatwa ni ho habarizwaga ibirindiro bikuru by’imitwe ya Wazalendo ifasha leta mu kurwanya M23.
Kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru, amasoko yacu yatubwiraga ko imirwano igikomeje. Impande zombi zikomeje kwitana ba mwana mu kutubahiriza ubusabe bwa ONU. Ingabo za leta ya Kongo, FARDC, zishinja inyeshyamba za M23 n’abasirikare b’u Rwanda zivuga ko bafatanije gutera ibirindiro byabo, mu gihe M23 nayo igashinja FARDC kwifashisha imitwe ya Wazalendo mu kubagabaho ibitero.
Your browser doesn’t support HTML5
Kongo: M23 Yigaruriye Lokalite 3 za Teritware ya Walikale