Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa, Ministri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi n’abandi bakuru b’ibihugu binyuranye ku isi kuri uyu wa kabiri bageze mu mujyi wa Kazan mu Burusiya mu nama y’ibihugu bigize umuryango wa BRICS.
Iyi nama yakiriwe n’Uburusiya igamije kureba uburyo ibihugu bihuriye muri uyu muryango byagira ijambo imbere y’Uburayi n’Amerika, ku bintu binyuranye bibera ku isi. Perezida w’Uburusiya Vladimir Poutine arashaka ko iyi nama y’iminsi itatu izagaragaza ko Amerika yananiwe gushyira Uburusiya mu kato ku birebana n’ikibazo cya Ukraine.
Umujyanama wa prezidansi y’Uburusiya mu byerekeye ububanyi n’amahanga Yuri Ushakov, yavuze ko ari ubwa mbere Uburusiya bukoranye inama n’ibihugu 36 harimo ibirenga 20 bihagarariwe n’abaperezida babyo.
Uyu muryango watangiwe n’ibihugu bya Burezile, Ubushinwa, Uburusiya, Ubuhinde, Afurika y’Epfo wahise waguka vuba, wakira Irani, Misiri, Etiyopiya, Emira ziyunze z’Abarabu na Arabiya Sawudite. Turukiya, Azeribayijani na Maleziya byazabye kuba abanyamuryango. Hari n’ibindi bihugu byasabye kwinjira muri uyu muryango.
Abakurikiranira hafi ibya politiki y’isi basanga Uburusiya bushaka gukoresha iyi nama kwerekana ko bushyigikiwe n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere mu gihe bibanye nabi n’ibihugu by’Uburayi n’Amerika, no gushaka uburyo bwo kuzahura ubukungu bwabwo.
Imwe mu mishanga yaganiriweho harimo gushyiraho uburyo bushya bwo kwishyurana bugamije guhangana n’ubwitwa SWIFT bukoreshwa muri iki gihe no korohereza Uburusiya uburyo bwo kubererekera ibihano bufatirwa mu rwego rw’ubucuruzi. Muri iyi nama kandi Perezida Poutine w’Uburusiya azagirana inama zitandukanye n’abakutu b’ibihugu bagera kuri 20, agenda ahura na buri umwe ku giti cye.