Rwanda: Umuntu Umwe Yaguye mu Bikorwa vyo Kwiyamamaza vya FPR Vyakomerekeyemwo Abarenga 40

Leta y’u Rwanda yatangaje ko ku munsi w’ejo, umuntu umwe yitabye Imana abandi barenga 40 bakomerekera mu bikorwa byo kwiyamamaza by’umuryango wa FPR Inkotanyi.

Ibyo bikorwa yo kwiyamamaza byari byabereye karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero. Bane bakomeretse bikabije kugeza ubu bari mu bitaro bikuru bya Kigali kugira ngo bitabweho birushijeho abandi 37 bakomeretse byoroheje.

Itangazo rivuga benshi mu bakomeretse byoroheje barimo kwitabwaho mu bitaro bya Gisenyi mu karere ka Rubavu. Ku ikubitiro, Ijwi ry’Amerika yashakishije umuryango wa nyakwigendera Ahishakiye Mutoni w’imyaka 19 ari na we Leta ivuga ko yaguye mu muvundo.

Nyina umubyara, Nyirandegeya Emerita uri mu kigero cy’imyaka 47, utuye mu kagali ka Busoro mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu, avuga ko yashenguye n’urupfu rutunguranye rw’umwana we kuko na we byahise bimuviramo uburwayi.

Ijwi ry’Amerika yageze no ku bandi baturage bakomereye mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mukandida wa FPR Inkotani Paul Kagame. Nyirabavugisha Emerance ni muramukazi wa nyakwigendera, kandi bari bajyanye kumva amatwara ya Perezida Kagame mu Rugerero. Icyakora, we avuga ko n’ubwo arembye bwose, ubu amaze gutora akabaranga bashakaga kujya kureba Nyirandegeya kuko ari we babonaga yakomeretse cyane.

Tukimara kugera aho uyu muryango utuye, ubuyobozi bw’akarere na bwo bwahise buhagera. Nyina w’umwana witabye Imana yatubwiye ko ubuyobozi bw’akarere buzamufata mu mugongo mu gushyingura umwana we.

Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu yihanganishije uyu muryango, inavuga ko ikomeza gukurikirana uko abakomeretse bari kwitabwaho. Mu itangazo ryayo yasoje yibutsa abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza gukurikiza amabwiriza bahabwa n’ababishinzwe kugira ngo hubahirizwe umutekano n’ituze ry’abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza.

Fyonda hasi wumve ibindi kuri ino nkuru ya Gloria Tuyishime.

Your browser doesn’t support HTML5

Rwanda: Umuntu Umwe Yaguye mu Bikorwa vyo Kwiyamamaza vya FPR Vyakomerekeyemwo Abarenga 40