Ubufaransa: Palestina Ntiyujuje Ibisabwa ngo Ibe Leta Yigenga

Ministri w'ububanyi n'amahanga w'Ubufaransa, Stephane Sejourne

Ubufaransa kuri uyu wa gatatu bwavuze ko ibisabwa bituzuye kugirango Leta ya Palestina yemerwe ku mugaragaro, kandi ko icyemezo kitagombye kuba nk’ikimenyetso gusa, cyangwa ubusabe bwa politiki.

Ayo magambo minisitiri w’ububanyi n’amahanga Stephane Sejourne, yayavuze yumvikanisha ko Ubufaransa bwitandukanyije na Irelande, Esipanye na Noruveje, kuri uyu wa gatatu, ibihugu byavuze ko bishobora kwemera Leta ya Palestina kw’itriki ya 28 y’uku kwezi kwa gatanu. Yavuze ayo magambo nyuma yo kugirana ibiganiro i Paris na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Isiraheli, Israel Katz.

Mu bihe byashize, Ubufransa bwari bwaravuze ko kwemera Leta y’abanyepalestina atari umuziro, ariko ko byagombye kuca mu bikorwa byagutse byo kugera ku gisubizo cya Leta ebyiri zituranye, Palestina na Isiraheli

N’ubwo ibihugu bitari bike by’Uburayi n’ibindi bike by’abarabu byagerageje gushakisha uburyo Leta ya Palestina yakwemerwa, Ubufaransa bwavuze ko gukora gutyo ntacyo byahindura kigaragara, ku buryo ibintu byifashe mu karere, hatabaye imishyikirano izira uburyarya.

Ubufaransa bumaze igihe butegura umushinga w’umwanzuro w’akanama ka ONU, bwizera ko uzagezwa ku meza y’ibiganiro muri izi mpenshyi. Burashaka kuzana ingingo zaganirwaho ku bijyanye n’igisubizo cya leta ebyiri, mu nteko ishinzwe umutekano kw’isi ya ONU, no kwamagana umutwe w’abarwanyi ba Hamas nyuma y’ibitore byo kw’itariki ya 7 y’ukwezi kwa 10 byatwaye ubuzima bw’abantu.

Icyo gitero kuri Isiraheli, cyatumye haba intambara muri Gaza. Inzira y’ibiganiro imaze imyaka igera mw’icumi. Leta zunze ubumwe z’Amerika, isanga Leta ya Palestina yagerwaho, binyuze mu mishyikirano aho kuba yakwemezwa n’uruhande rumwe. (Reuters)