Muri Hayiti, umwuka mubi ukomeje kwiyongera nyuma y’ibitero byasize imibiri y’abantu ku mihanda.
Imibiri irenga 10 yakuwe n’imbangukira gutabara mu bice bya Petion-Ville mu nkengero z’umurwa mukuru wa Hayiti, nk’uko ababyiboneye babibwiye ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza, Reuters ejo kuwa mbere. Ni mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba hategerejwe itangazwa rya guverinema nshya.
Ababibonye bavuze ko imibiri y’abarashwe mu gitondo cya kare cy’ejo kuwa mbere, yakuwe ku muhanda munini ugana mu mujyi no kuri sitasiyo ya lisansi.
Nyuma y’uko hatangajwe amakuru ku bitero byo mu gitondo cy’ejo, hafi y’akarere ka Laboule, mu mihanda izengurutse Petion-Ville, nta n’inyoni yahatambaga.
Hagati aho, sirivisi itanga umuriro, EDH, yavuze ko za sitasiyo nyinshi zagabweho ibitero kandi ko insinga, za batiri z’imodoka n’inyandiko zari mu bubiko, byibwe.
Ibi bibaye mu gihe urugomo rufata intera, rw’imitwe ifite intwaro, rubangamiye ubuzima bw’abasivili, na politiki yaheze mu cyeragati.
Ibyo byose byatumye muri iyi minsi ishize, ONU, ambasade za Leta zunze na Canada, bafunga ambasade zabo. (Reuters)