Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi Urasaba Kongo n'u Rwanda Kwitandukanya n'Imitwe M23 na FDLR

Intambara mu burasirazuba bwa Kongo ikomeje gutuma ibihumbi by'abaturage guhunga

Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi uravuga ko uhangayikishijwe cyane n’imirwano ikomeje gukaza umurego mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Mu itangazo, uyu muryango uvuga ko unababajwe n’ihonyorwa ry’uburenganzira bw’abakuwe mu byabo batagerwaho n’imfashanyo kimwe n’abagore bafatwa ku ngufu.

Uyu muryango kandi ugaragaza ko kongera intwaro zikomeye zirimo misili zimanura indege kimwe n’utudege tutagira abaderevu byatumye intambara irushaho gukara mu nkengero y’imijyi ya Sake na Goma mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Muri iri tangazo ryawo, umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi urashimangira ko ushyigikiye byimazeyo imigambi y’amahoro ya Nairobi na Luanda. Ukavuga ko nta gisubizo cya gisirikare gishoboka ku kibazo gihari, ahubwo igisubizo cyo mu nzira za politiki ari cyo cyonyine gikwiye.

Itangazo riti: “ibi bigomba kugerwaho binyuze mu biganiro bidaheza hagati ya Kongo n’u Rwanda, mu rwego rwo gukemura impamvu-muzi z’amakimbirane. Bigakorwa hagamijwe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe muri gahunda zo ku rwego rw’akarere zigamije amahoro no kubaha ubusugire, ubumwe n’ubutavogerwa by’ibihugu byose byo mu karere.”

Abarwanyi ba M23

Mu itangazo ryawo, umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi uramagana ibitero biheruka by’inyeshyamba za M23 kandi ugashimangira ko wamagana ibikorwa by’imitwe y’inyeshyamba ikorera mu burasirazuba bwa Kongo.

Uyu muryango iravuga ko “iyo mitwe yose igomba guhagarika imirwano, igasubira mu duce yahozemo, kandi igashyira intwaro hasi nk’uko bikubiye mu myanzuro yafatiwe mu biganiro bya Nairobi na Luanda.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi kandi washimangiye ko ibihugu byose bifite inshingano zo guhagarika ubufasha bwose ziha iyo mitwe y’inyeshyamba. By’umwihariko, uyu muryango wamaganye ubufasha uvuga ko u Rwanda ruha inyeshyamba za M23 no kuba igisirikare cyarwo kiri ku butaka bwa Kongo.

Uyu muryango wahamagariye u Rwanda kwihutira kuvana ingabo zarwo bwangu muri Kongo, rukanahagarika ubufasha n’imikoranire na M23. Wasabye kandi igihugu cya Kongo n’abandi bo mu karere bafite uruhare muri iyi ntambara guhagarika bwangu imikoranire n’umutwe wa FDLR, hamwe n’indi mitwe y’inyeshyamba.

Gusa ibihugu by’u Rwanda na Kongo byakunze guhakana imikoranire n’imitwe y’inyeshyamba yo mu burasirazuba bwa Kongo. U Rwanda kandi ruhakana ko nta ngabo rufite muri icyo gihugu.

Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi urasaba impande zose kureka imfashanyo y’ubutabazi ikagera ku baturage bayikeneye

Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi kandi urasaba impande zose gukora uko zishoboye zikarinda abaturage b’abasivili, zikirinda guhonyora amategeko mpuzamahanga, zikareka imfashanyo y’ubutabazi ikagera ku baturage bayikeneye nta nkomyi, nta n’ikigombereye gusabwa.

Uyu muryango wamaganye wivuye inyuma imvugo zihembera urwango rushingiye ku moko, kimwe n’ibikorwa bya politiki bishyira imbere amoko. Ugahamagarira abanyapolitiki n’abo mu miryango ya sosiyete sivile gutanga umusanzu wabo mu biganiro biganisha ku mahoro no gukumira ko ikibazo cyarushaho kujya I rudubi.

Ubumwe bw’Uburayi busoza bushimangira ko bushyigikiye ibikorwa bigamije amahoro, ituze n’iterambere rirambye mu burasirazuba bwa Kongo no mu karere kose.

Muri ibyo uyu muryango uvuga ko harimo gukemura impamvu z’umutekano muke n’intugunda mu karere zirimo imiyoborere mibi na ruswa, ukutuzuza inshingano kw’inzego, kimwe n’umuco wo kudahana washinze imizi no gukoresha nabi ububasha kw’abategetsi.

Muri ibyo bibazo kandi biteza umutekano muke mu karere, uyu muryango wavuze ko harimo n’ubucuruzi buciye ukubiri n’amategeko ku mitungo kamere.

Uyu muryango kandi wamaganye ibitero biheruka kwibasira ambasade z’ibihugu biwuhuriyemo ndetse n’inyubako z’ingabo za LONI muri Kongo- MONUSCO.

Your browser doesn’t support HTML5

Uburayi burasaba Kongo n'u Rwanda guhagarika gufasha inyeshyamba