RDC: I Goma Abagore Bigaragambije Bamagana Ihohoterwa

Umwe mu bagore bakoze imyigaragambyo i Goma muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo yamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Photo: Jimmy Shukrani Bakomera/ VOA 03/01/2024

Mu gihe isi yitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore mu cyumweru gitaha, muri Repubulika ya demokarasi nya Kongo harabarurwa abagore bagera ku 25 000 bamaze gufatwa ku ngufu kuva intambara yubuye muri icyo gihugu mu myaka mike ishize.

Muri bo 87 ku ijana ni abo mu burasirazuba bw’igihugu biganjemo cyane abari mu bice byibasiwe n'intambara.

Kuri uyu wa gatanu, mu mujyi wa Goma uri mu burasirazuba bwa Kongo abagore barirwa mu magana bazindukiye mu myigaragambyo yo kwamagana ibyo bikorwa bibi bibakorerwa.

Umunyamakuru Jimmy Shukrani Bakomera yakurikiye icyo gikorwa ategura inkuru ikurikira.

Your browser doesn’t support HTML5

Intambara Yateye Ukwiyongera kw'Ihohoterwa ry'Abagore mu Burasirazuba bwa Kongo