Gineya: Abasirikare Bari ku Butegetsi Bashyizeho Minisitiri w’Intebe Mushya

Agatsiko k’abasirikare kari ku butegetsi muri Gineya, kavuga ko kashyizeho minisitiri w’intebe mushya, iminsi umunani nyuma yo gusesa guverinema yariho.

Ibyo bibaye mu gihe mu murwa mukuru Conakry, bisa n’aho ubuzima bwahagaze ku munsi wa kabiri w’imyigaragambyo ibera mu gihugu cyose.

Abigaragambya barasaba ko umuyobozi w’urugaga ufunzwe arekurwa, n’ibiciro by’ibiribwa bikagabanuka. Ikindi basaba ni ukureka itangazamakuru rikisanzura kandi imibereho y’abakozi ba Leta ikavugurura.

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa, AFP, byatangaje ko umuvugizi w’agatsiko k’abasirikare bari ku butegetsi, jenerali Mamady Doumbouya, yavugiye kuri televisiyo ko “Amadou Oury Bah, impuguke mu by’ubukungu, yagizwe minisiti w’intebe n’umukuru wa guverinoma”.

Uwo muvugizi yavuze ko akazi k’ibanze ka Oury Bah ari uguhosha umwuka mubi hagati ya Leta n’ingaga 13 zatumije imyigaragambyo yatandiye kuwa mbere. Iyo myigaragambyo yatwaye ubuzima bw’abantu babiri, mu bushyamirane bwabaye mu nkengero z’umurwa mukuru Conakry. (AFP)