Kagame Yahumurije Abanyarwanda Ko Igihugu Gitekanye Kandi Kirinzwe

Prezida Paul Kagame atangiza inama y'igihugu y'umushyikirano

Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul Kagame yavuze ko ntawe u Rwanda rusaba uburenganzira bwo kwirwanaho.

Yabivungiye mu muhango wo gutangiza inama y'igihugu y'umushyikirano iteraniye I Kigali mu Rwanda.

Prezida Kagame yavuzeko nihagira uwibeshya akarenga umupaka agatera u Rwanda bitazamugwa amahoro.

Ibi abivuze nyuma y'iminsi mike Prezida Evariste Ndayishimiye w'Uburundi avugiye I Kinshasa muri Kongo ko yiteguye gufasha urubyiruko rw'abanyarwanda rwagizwe imfungwa kwibohora.

Mu kwezi kwa 12 ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, Prezida Felix Tshisekedi wa Kongo nawe yivugiye ko igisirikare cye gikomeye k'uburyo gishobora kurasa i Kigali kiri i Goma mu burasizuba bwa Kongo.

Yaba Perezida Tshisekedi wa Kongo ndetse na Ndayishimiye w’Uburundi mu bihe bitandukanye bashinje u Rwanda kubabera umuturanyi mubi.

Asa nk'ugaragaza ko adatewe ubwoba n'amagambo y'abo bakuru b'ibihugu by'ibituranyi, Prezida Kagame yavuze ko adashobora gukangwa n'igihagararo cy'umuntu.

Yasabye abanyarwanda kuryama bagasinzira, iby'ubusugire bw'igihugu bakabimuharira.

Yagize ati "Ku bijyanye n’umutekano wacu, mu gihe dutewe, nta muntu n’umwe nsaba uruhushya. Rero, igihugu kiratekanye kandi kizahora gitekanye."

Gushinjwa Gushyigikira M23

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yahakanye bidasubirwaho gutera inkunga abarwanyi b’umutwe wa M23 ubarizwa mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Yavuze ko n’abavuga ko ugizwe n’abanyarwanda bitari ukuri, ari abanyekongo bagize uwo mutwe.

Perezida Kagame yavuze ko uwakora ubushakashatsi yasanga umutwe wa M23 ugizwe n’abanyekongo ubwabo, gusa yongeraho ko abahunga ari abo mu bwoko bw’abatutsi , ubutegetsi bwa Kongo buvuga ko bahunga basanga Kagame kuko ari Perezida w’ ‘umututsi’ nkabo.

Yavuze ko abashinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 birengagiza ko Kongo icumbikiye umutwe wa FDLR yemeza ko uhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Inama y'Igihugu y'Umushyikirano

Imvugo zibiba urwango

Perezida Kagame yanagarutse ku mbwirwaruhame zibiba urwango mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yirinze kuvuga mu buryo bweruye abo avuga ko bamaze iminsi bakwirakwiza imvugo z’urwango mu Karere.

Agaragaza ko izo mvugo zigamije kongera umubare w’abahunga ibyo bihugu . Ku bireba Kongo, Perezida Kagame yibukije ko u Rwanda rucumbikiye abasaga impunzi z'Abanyekogo zisaga 100,000 zirimo abahamaze imyaka isaga 20.

Ku mirwano imaze iminsi ibera mu burasirazuba bwa Kongo, Kagame yavuze ko imaze gutera abarenga 15,000 guhungira mu Rwanda.

Perezida Kagame mu mvugo ye ntiyigeze yerura uwo ari we wese yavugaga , ariko ku mbwirwaruhame zigamije gukwiza urwango mu karere, yumvikanye abwira abakurikiye inama y’umushyikirano mu magambo agira ati “Ntimugatinye ibitumbaraye, bishobora kuba birimo ubusa, hakenewe urushinge.”

Iyi nama ya 19 y'umushyikirano ihuza Abanyarwanda b'ingeri zose bo mu gihugu no hanze yacyo. Izasozwa kuri uyu wa gatatu.