Mu ruzinduko arimo mu bihugu bine muri Afrika, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, yari muri Cap Vert no muri Kotedivuwari kuri uyu mbere.
Muri Cap Vert, Blinken yagiranye inama na minisitiri w’intebe, Ulisses Correia e Silva, baganira ku “kamaro k’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu guteza imbere umutekano n’ubukungu mu kigobe cy’Atlantika, muri Afrika y’uburengerazuba, no kw’isi muri rusange.”
Blinken yasuye kandi icyambu ya Praia, Porto da Praia, kiri ku nyanja y’Atlantika. Guverinoma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yagihaye inkunga y’amadolari miliyoni 150 yo kugisana, kukivugurura no kucyagura, binyuze mu mugambi wayo witwa “Millenium Challenge Corporation” uha imfashanyo ibihugu byujuje amahame n’inkingi bya demokarasi.
Akigera i Praia, umurwa mukuru wa Cap Vert, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yise iki gihugu “umulinzi” w’umudendezo, n’ijambo rikomeye kandi rishingiye ku mahame nyayo.” Yongeyeho, ati: “Ejo hacu twese ni hamwe, kujya mbere kwacu ntigushobora gusigana.”
Cap Vert yahoze ari koloni ya Portugal. Ituwe n’abantu batarenze 500,000. Ifatanya na Leta zunze ubumwe z’Amerika mu nzego z’umutekano wo ku butaka no mu nyanja.
Avuye i Praia, Blinken yagiye i Abidjan, aho yagiye kureba umukino wa Kotedivuwari na Gineya Ekwatoriyale kuri sitade Alassane Ouattara mu itsinda A ry’igikombe cy’Afrika cy’ibihugu mu mupira w’amaguru.
Ari kumwe na bamwe mu bategetsi ba Kotedivuwari, barimo Visi-Perezida Tiémoko Meyliet Koné, minisitiri w’intebe Robert Beugré Mambé, na minisitiri w’ububanyi n’amahanga Kacou Houadja Léon Adom. Guverinoma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yohereje intumwa muri iri rushanwa.
Nyuma ya Cap Vert na Kotedivuwari, minisitiri Bliken agomba gusura na Nijeriya na Angola. (VOA, AFP)