Umuyobozi mukuru wa Hamas, Ismail Haniyeh, ari mu ruzinduko i Kayiro. Aragenzwa no kuganira n’abategetsi ba Misiri ku ntambara yo muri Gaza, bishobora kuba birimo n’akandi gahenge.
Muri iyi minsi, igitutu ni kinshi kugirango imirwano na none ihagarare kugirango imfashanyo zinjire muri Gaza, na Hamas ikomeze kurekura abantu yatwaye bugwate.
Mu rwego rwa dipolomasi, ababikurikiranira hafi bemeza ko Haniyeh, usanzwe uba muri Katari, yihagurukira ubwe ku munota wa nyuma iyo afite icyizere ko ibiganiro biri mu nzira nziza zegereza umusozo.
Yaherukaga i Kayiro na none mu ntangiriro z’ukwezi gushize mbere gato yo kugera ku masezerano y’agahenge ka mbere katumye Hamas irekura abantu bari ingwate 110. Isirayeri nayo yafunguye Abanyapalestina 300.
Imishyikirano irimo ibera i Kayiro iribanda ku kumenya niba agahenge kabonetse ni bande mu ngwate barekurwa ku ruhande rwa Hamas, ni bande kandi Isirayeri yarekura mu mfungwa z’Abanyapalestina ifite muri gereza zayo. Abahuza ni Misiri, Katari na Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Ku rundi ruhande, Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano kw’isi yagombye uyu munsi kwemeza umwanzuro utegeka impande zombi guhagarika imirwano. Ejo yarabinaniwe, yiha undi munsi kugirango Leta zunze ubumwe z’Amerika ibanze yitonde, yongere isuzume neza umushinga w’umwanzuro, kugirango itongera gukoresha “veto” ku nshuro ya gatatu. Imaze kuyikoresha inshuro ebyiri ishyigikira Isirayeri yangaga guhagarika imirwano by’agateganyo. (VOA, Reuters, AP)