Abahitanywe n'Umutingito mu Bushinwa Bageze ku 131

China Earthquake

Kuri uyu wa gatatu, abakorerabushake bateguye ibyangombwa by’ubutabazi byo gufasha abasizwe iheruheru n’umutingito w’isi wa 6.2 wibasiye igice kimwe cy’intara zikennye kurusha izindi z’Ubushinwa.

Uwo mutingito wabaye kuwa mbere. Wibasiye intara z’amajyaruguru y’uburengerazuba bw’Ubushinwa, Gansu na Qinghai. Wahitanye abantu batari munsi y’i 131. Wakomerekeje abandi amagana kandi wasambuye amazu.

Ibyangombwa birimo ibiribwa, amazi, amahema, amaziko yo gutekaho, intebe zifite imifariso, byajyanywe i Oinghai n’abakorera bushake bo mu karere. Ni mu mujyi wa Haidong.
Umwe muri abo bakorera bushake yagize ati: “Kugirango turinde imbeho abakozweho n’umutingito, twateguye amakote arimo ipamba ryinshi, ameze nk’ay’abasirikare hamwe n’ibikoresho bibafasha gukomeza kubona ubushyuhe. Jenerateri iratanga umuriro w’amashanyarazi ku bikoresho byo gushyushya aho abantu bari. Mu bijyanye no kubagezaho ubwo bushyuhe, rwose tubyitwayemo neza”.

Ibikorwa byo gufasha abantu nyuma y’umutingito byahuye n’intambamyi ikomeye y’ubukonje, buri ahantu hafi ya hose mu Bushinwa kuva mu cyumweru gishize.
Ubukonje hafi y’aho umutingito wibanze, i Gansu bwaramanutse bugera muri dogere Celsius 15 mw’ijoro ryo kuwa kabiri. Ni mu gihe ubukonje i Haidong, bwari dogere 10 munsi ya zeru mu gitondo cyo kuwa gatatu.