Muri Nijeriya, Polisi yatangaje uyu munsi ko abantu bitwaje intwaro bishe abasirikare ba leta bane ku wa kabiri, bashimuta n'Abanyakoreya y'Epfo babiri.
Igico cyabereye muri leta ya Rivers, iri mu majyepfo y’igihugu. Abasirikare bari baherekeje Abanyakoreya ba sosiyete Daewoo bari bagiye mu kazi aho bacukura peteroli. Ababateze bishe n’abashoferi babo babiri b’abasiviri. Batwaye n’imbunda abasirikare bari bafite.
Sosiyete nyinshi zo muri Aziya, by’umwihariko mu Bushinwa na Koreya y’Epfo, zikora muri Nijeriya, cyane cyane mu bucukuzi bwa peteroli n’amabuye y’agaciro no mu bwubatsi bw’imihanda y’imodoka n’iya gari ya moshi. Kenshi bamwe mu bakozi bazo barashimutwa, imitwe yabatwaye ikabarekura imaze kubona amafaranga y’ingurane. Hari n’ubwo inzego z’umutekano zijya zigobotora bamwe na bamwe.
Nta mutwe uratangaza ko ari wo waba watwaye aba banyakoreya y’Epfo babiri. Polisi n’igisirikare nabo baracyashakisha, ntibaramenya aho babajyanye. (AFP, AP)