Prezida w'Amerika Yatumiye uwa Ukraine ngo Baganire ivy'Intambara y'Uburusiya

Prezida wa Ukraine kumwe n'uwa Amerika

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden kuri uyu wa mbere arajya mu mujyi wa Philadelphia muri Leta ya Pennysylvania, gutanganza miliyoni zirenga 20 z’amadorali yo mu kigega cy’igihugu, azahabwa deparitema ishinzwe kuzimya imiriro muri uwo mujyi.

Perezida na madamu we Jill Biden bagarutse i Washington DC ejo ku cyumweru, nyuma y’iminsi itatu bari bamaze muri Leta ya California mu bikorwa byo gukusanya amafaranga.

Biden yatumiye Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, ngo bazabonanire kuri perezidansi y’Amerika (Maison Blanche), kuwa kabiri, baganire ibijyanye n’intambara igihugu cye gikomeje guhanganamo n’Uburusiya, n’ikindi “kintu gikomeye’ cy’uko Amerika ikomeje gushyigikira ibikorwa by’abanya-Ukraine byo kwirwanaho.

Mw’itangazo ry’ejo ku cyumweru, Perezidansi y’Amerika, yavuze ko perezida Biden na Zelenskyy bazaganira “ibikenewe byihutirwa” bihanze Ukraine. Bibaye kandi mu gihe Maison Blanche, irimo kureba uko yagera ku bwumvikane na Kongere, bwatuma hatangwa imfashanyo ya gisilikare kuri Ukraine no kuri Isiraheli. (VOA News)