Urukiko rw’ikirenga rwa Nijeriya uyu munsi rwavuze ko Perezida Bola Tinubu yatsinze itora. Umwanzuro w’urukiko urangije ikirego cyari cyatanzwe n’ababo bari bahanganye babiri, baje mu ba mbere, basobanuraga ko intsinzi ye, yugarijwe n’ibintu bitagenze neza.
Iki cyemezo kizaha Tinubu inshingano zisobanutse zo kuyobora Nijeriya, ihanganye n’ibibazo bitandukanye harimo cy’ibiciro byazamutse, ibura ry’amadovize n’ifaranga ry’igihugu “Naira” ryatakaje agaciro, umutekano muke ahantu henshi hamwe n’ubujura bwa peteroli.
Urubanza rwaciwe n’abacamanza barindwi b’urukiko rw’ikirenga. Ni umwanzuro udakuka, uje ukurikira ibyagiye biboneka mu matora ya perezida yagiye atangwaho ibirego mu rukiko. Nta n’umwe mu bagerageje guhindura amajwi biciye mu nkiko wagize icyo ageraho.
Atiku Abubakar, w’ishyaka “People’s Democratic Party” na Peter Obi wa “Labour Party”, baje ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu. Gusa, banze amajwi yavuye mw’ibarura, basaba ko instinzi ya Tinubu, igirwa impfabusa.