Umuryango w’Afurika yunze ubumwe wabaye uhagaritse Nijeri mu bikorwa byawo byose, biturutse kuri Kudeta ya gisirikare iherutse gukorwa muri icyo gihugu.
Uyu muryango wabivuze mw’itangazo wasohoye kuri uyu wa kabiri, wongera guhamagarira abayoboye kudeta tariki 26 y’ukwezi kwa karindwi, kurekura perezida watowe, Mohamed Bazoum kandi bagasubira mu bigo byabo bya gisirikare.
Afurika yunze ubumwe n’akanama k’umutekano byakiriye icyemezo cy’umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika, CEDEAO cyo gutegura umutwe w’ingabo zishobora kwoherezwa muri Nijeri. Basabye kandi komisiyo y’uwo muryango, gusuzuma ingaruka iyoherezwa ry’abo basirikare rishobora kugira ku bukungu, ku mibereho y’abaturage no ku mutekano.
Umuryango wa CEDEAO, wavuze ko witeguye kwohereza ingabo muri Nijeri, igihe inzira ya dipolomasi yananirwa kugarura demokarasi.
Umuryango w’Afurika yunze ubumwe, wahamagariye ibihugu biwugize, n’umuryango mpuzamahanga, kwirinda igikorwa icyo aricyo cyose cyashobora gutuma abakoze kudeta muri Nijeri bemerwa imbere y’amategeko.
Uyu muryango wanamaganye wivuye inyuma ukwivanga kw’uwo ariwe wese n’igihugu cyo hanze y’Afurika. ((Reuters))