Rwanda: Bamwe mu Banyarubavu Barasaba Ubutabera Butarobanura

Icyicaro cy'Akarere ka Rubavu

Mu karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda, umuryango wa Nsabimana Ntabarimfasha Ildephonse ukekwaho icyaha cyo kwica ariko we atemera, urasaba ubutabera kumurenganura.

Uwo Ndabarimfasha ufungiye ubwicanyi akomoka mu kagari ka Mucinyiro, umurenge wa Mudende. Arashinjwa kwica Faustin Ndabarinze wari Burugumestri w’icyahoze ari Komine Mutura muri 1994 n’umugore we. Uyu nyakwigendera, ni se wa Madamu Uwacu Julienne wabaye Depite, Ministri w’umuco na Siporo ndetse ubu akaba ari umuyobozi muri Ministeri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu.

Madamu Uwacu Julienne avuga ko n’ubwo se yari umuhutu, yishwe azira ko yari yarashakanye na nyina w’umututsikazi.

Umunyamakuru Gloria Tuyishime yakurikiranye iyi nkuru mu mizi.

Your browser doesn’t support HTML5

Bategereje ubutabera muri Rubavu.mp3