Rwanda: Umucamanza Azapfundura Urubanza rwa P5 mu Bujurire

Abarwanyi ba P5 mu Rukiko

Umucamanza mu rukiko rw’ubujurire yatangaje ko agiye gupfundura urubanza rwa Majoro Habib Mudathiru na bagenzi be baregwa ibyaha byo gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda. Yavuze ko ubushinjacyaha bwa gisirikare bwamushyikirije ibimenyetso bishya bifitanye isano n’urubanza.

Umucamanza mu rukiko rw’ubujurire yatangaje ko agiye gupfundura uru rubanza ruregwamo Majoro Habib Mudathiru na bagenzi be mu gihe ahubwo byari byitezwe ko kuri uyu wa Gatanu arufataho icyemezo cya nyuma. Akinjira mu cyumba cy’iburanisha, Umucamanza yabanje kwibutsa imvano y’uru rubanza kuva abaregwa bose batangira kuburanira mu nkiko za gisirikare kugeza aho bamwe bahisemo kujuririra ibihano bahawe.

Your browser doesn’t support HTML5

Urubanza rwa P5 ruzasubukurwa 2023.mp3

Bwaba ubushinjacyaha bwa gisirikare ndetse n’abaregwa nta ruhande rwari ruhagarariwe. Mu cyumba cy’iburanisha hagaragaye abacamanza, umwanditsi w’urukiko n’itangazamakuru gusa.

Umucamanza yavuze ko ku itariki ya 21 z’uku kwezi ari bwo ubushinjacyaha bwongereye muri dosiye ibindi bimenyetso buvuga ko ari bishya kandi bifitanye isano n’urubanza. Umucamanza mu rukiko rw’ubujurire yavuze ko ibyo bimenyetso bigizwe n’inyandiko mvugo ku cyaha cy’ibikorwa by’iterabwoba gihuriweho na benshi ndetse n’icyaha cyo gutoroka igisirikare mu ngabo z’u Rwanda kuri Dieudone Muhire. Yavuze ko nyuma yo kugaragaza ibimenyetso, ubushinjacyaha bwa gisirikare bwahise busaba ko umucamanza yapfundura urubanza kugira ngo buzasobanure ibikubiye muri ibyo bimenyetso byabwo. Umucamanza yavuze ko ari na ngombwa ko abaregwa bahabwa umwanya wo kumva ibyo bisobanuro ku bimenyetso bishya bagahabwa umwanya wo kubyisobanuraho.

Kugeza ubu abaregwa basigaye, bemeye kujuririra ibihano bahawe n’urukiko rukuru rwa gisirikare ni abagabo 26 muri 32 baregwaga ku ikubitiro. Bamwe muri bo bari bahanishijwe ibihano bito kuva ku myaka itanu y’igifungo kugera ku mwaka umwe n’amezi atandatu.

Ku isonga Majoro Mudathiru ufatwa nka kizigenza w’itsinda ryose urukiko rwari rwamuhamije ibyaha bitanu birimo gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 25. Ni cyo kimwe no kuri mugenzi we Private Dieudonee Muhire. Ku bireba Muhire hiyongeraho n’igihano cy’ingereka cyo kunyagwa impeta za gisirikare.

Aba bakurikirana n’itsinda ririmo Bihoyiki Diogene na Ndibanje Lambert bakatiwe gufungwa imyaka 15. Naho itsinda ririmo Jean de Dieu Ndirahira ryakatiwe gufungwa imyaka umunani muri gereza.

Mu byaha bitanu urukiko rwamuhamije, bitatu muri byo Mudathiru yarabyemeye anabisabira imbabazi mu buryo budashidikanywaho. Ibyo ni ukwinjira mu mutwe w’ingabo zitemewe, kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda no kugirana umubano n’abategetsi ba leta z’amahanga mu mugambi wo guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Ku biregwa Private Dieudonne Muhire ko yatorotse igisirikare mu ngabo z’u Rwanda akajya mu gisirikare cya P5 kirwanya ubutegetsi bw’I Kigali, Major Mudathiru we ahakana ko ntaho aziranye na we. Muhire aregwa ko yari ashinzwe guhuza ibikorwa by’ikoranabuhanga mu mutwe wa P5 muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo mu mugambi wo kugirira nabi u Rwanda. Ni mu gihe Majoro Mudathiru aregwa ko ari we wari ukuriye abarwanyi ba P5 I Kongo.

Ibikorwa byose ubushinjacyaha bwa gisirikare busobanura ko byahuzwaga na Jenerali Faustin Kayumba Nyamwasa wigeze kubaho umugaba mukuru mu ngabo z’u Rwanda. Uyu asigaye aba mu gihugu cya Afurika y’Epfo. Abaregwa bose bafatiwe mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo mu mpera z’umwaka wa 2019.

Mu mwaka ushize nibwo urukiko rukuru rwa gisirikare rwabahamije ibyaha runabakatira ibihano abatanyuzwe bahitamo kugana inzira y’ubujurire. Barimo abanyarwanda, abanyamahanga baturuka mu bihugu bituranyi by’u Rwanda nka Uganda, n’Uburundi. Benshi muri bo bakavuga ko bagiye muri iyo mitwe kubw’amaburakindi.

Umucamanza yatangaje ko azapfundura urubanza mu mpera z’uyu mwaka. Ni na bwo azatangariza igihe azafatira icyemezo ku bujurire bw’abaregwa.