OTAN na Ukraine Byakoranye Inama y'Abareshya

Icyicaro cya OTAN mu Bubiligi

Umuryango w’ubutabarane wa OTAN na Ukraine bagiranye inama ya mbere y’abareshya mu rwego rwo hejuru.

Nk’uko umunyamabanga mukuru wa OTAN, Jens Stoltenberg, yabitangaje afungura iyi nama yitwa “NATO-Ukraine Council” mu Cyongereza, ni “urwego Ukraine n’ibihugu bigize OTAN bazajya bahurira mu buringanire. Bazajya bungurana inama igihe habaye ikibazo cy’umutekano, kandi bafatire ibyemezo hamwe.” Ati: “Ukraine igeze kw’irembo rya OTAN neza neza kurusha mbere.”

Mu bihe byashize, Hongriya yamye itambamira umugambi w’ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru hagati ya OTAN na Ukraine. Ubu noneho nta gihugu kizabishobora. Stoltenberg yasobanuye ko ari we bwite na Perezida Volodymyr Zelensky bazajya bitumiriza inama nta wundi banyuzeho. Ati: “Iki ni gishyashya. Ni intambwe ikomeye ya politiki yo koroshya gufata ibyemezo.”

Uburusiya bwari bufitanye na OTAN bene uyu mubano “NATO-Russia Council”. Warahagaze Uburusiya bumaze kwigarurira intara ya Crimea muri Ukraine mu 2014. Bushoje indi ntambara kuri Ukoraine mu mwaka ushize, noneho OTAN yafashe icyemezo ko idashobora gukomeza gukorana n’Uburusiya, isesa Inama yo ku rwego “NATO-Russia Council” yabahuzaga.

Ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida Zelensky yanditse, ati: “NATO-Ukraine Council” si urwego tuzabamo indorerezi, ahubwo ni intambwe yo kwinjira mu Muryango. Mfite icyizere ko tuzaba umunyamuryango nyuma y’intambara. Tuzakora ibishoboka byose kugirango tubigereho.” (AP)