U Rwanda Rwizihije Umunsi wo Kwibohora n'uw'Ubwigenge 2023

Imihango yo kwizihiza umunsi wo kwibohora yabereye mu karere ka Rubavu

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 y'ukwa Karindwi 2023 mu karere ka Rubavu mu burengerazuba bw’u Rwanda ni ho habereye ibikorwa byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge ku nshuro ya 61 no kwibohora ku nshuro ya 29. Umunyamakuru Gloria Tuyishime yakurikiranye ibyo birori ahabereye Ijwi ry'Amerika.

Your browser doesn’t support HTML5

Ubwigenge no Kwibohora mu Rwanda 2023.mp3

Tukivuga kuri iyi nkuru yo kwibohora n’ukwikukira mu Rwanda, umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika, Tim Ishimwe, yavuganye na Bwana Faustin Twagiramungu, wahoze ari minisitiri wintebe w’u Rwanda, Jenoside ikimara kuba. Ni umwe kandi mu bantu bakurikiranye ibirori by’ubwigenge bw’u Rwanda muri 1962 ari kuri sitade I Nyamirambo. Bwana Twagiramungu, ubu wahungiye mu Bubiligi, aratangira avuga icyo umunsi w’ubwigenge uvuze kuri we.

Your browser doesn’t support HTML5

Twagiramungu Faustin ku Bwigenge.mp3