RDC: Imyuzure Yasenyeye Imiryango 780 mu Mujyi wa Uvira

Ifoto igereranya yerekana imyuzure yibasiye abaturage

Ubuyobozi bw’umujyi wa Uvira uri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo buratangaza ko abagize imiryango irenga 780 badafite aho baba nyuma y’imyuzure yasenye amazu babagamo.

Inzego z’ubutegetsi mu mujyi wa Uvira kandi zivuga ko iyi muzure yahitanye abantu batatu isenya amazu arenga 600 andi arenga 180 arengerwa n’amazi n’ibyondo.

Amazu ya bamwe mu baturage bo mu duce twa Nyamianda, Kilibula na Kandindula yasenywe n’imyizure y’uruzi rwa Kalimabenge. Hari abakambitse mu nzu z’abaturanyi no mu nsengero.

Kuva umujyi wa Uvira wibasiye n’imyuzure mu bihe bitandukanye, bamwe mu baturage bavuga ko nta bayobozi ba leta barabagera kugirango barebe uburyo ibibazo bafite byakemurwa.

Gusa mu rwego rwo kwirinda ko iyi myuzure yatewe n’uruzi rwa Kalimabenge yongera kugira ibindi yangiza abaturage bagerageza kugomera amazi abandi Bakuzuza umucanga mu mifuka bashyira ku kugira ngo amazi atanjira mu mazu

Hagati aho, usibye mu mujyi wa Uvira havugwa imyuzure no muri teritware ya Fizi, no kuri Kiliba ho mu kibaya cya Rusizi haravugwa imyuzure.

Mu rwego rwo kugabanya ibyago by’ibi biza, ubuyobozi bushinzwe ibidukikije muri uyu mujyi busaba abaturage kwirinda kubaka hafi ya Tanganyika ndetse no ku migezi ya Mulongwe na Kalimabenge.

Your browser doesn’t support HTML5

Umujyi wa Uvira mu Burasirazuba bwa Kongo Wibasiwe n'Imyuzure