Kagame: Abayobozi Nibagabanye Gusaba Imbabazi z'Amakosa Buzuze Inshingano

Perezida Paul Kagame w'u Rwanda

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yanenze abayobozi batuzuza inshingano zabo atunga agatoki cyane cyane abashinzwe imyubakire.

Perezida Kagame yavuze ko aba bayobozi bakora nabi bakwiye gusezera bakigira mu yindi mirimo. Yabivuze mu muhango wo gusoza itorero ry’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari twose tw’igihugu ryabaye kuri uyu wa kabiri.

Ubwo basozaga itorero ry’abanyanyamabanga nshingwabikorwa b’utugali basaga 2,000 bari bamaze iminsi batorezwa i Nkumba mu ntara y’amajyaruguru, aba bayobozi basabye umukuru w’igihugu ko bakongererwa abakozi n’umushahara.

Your browser doesn’t support HTML5

Perezida Kagame: Abayobozi Batuzuza Inshingano Bakwiriye Kwegura