Amerika: Mme Dimitrie Mukanyilirigira Yamuritse Igitabo Yanditse Kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi

Umwanditsi w'Umunyarwandakazi Dimitrie Sisi Mukanyiligira amurika igitabo cye yise "Do Not Accept to Die" mu kiganiro yagiranye na bamwe mu bitabiriye icyo gikorwa baturutse muri Washington DC n'uduce tuyegereye Taliki 11/3/20223 - Photo: Geoffrey Mutagoma, VOA

Hano muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Umunyarwandakazi Dimitrie Sisi Mukanyiligira yaraye amuritse igitabo aheruka kwandika ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Ni igikorwa cyitabiriwe na bamwe mu Banyarwanda n’abanyamahanga baturutse hirya no hino mu murwa mukuru w’Amerika, Washington DC, no mu nkengero zawo.

Icyo gitabo avugamo amateka y’ubuzima yabayeho muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yacyise ‘Do not accept to Die’ mu rurimi rw’Icyongereza, ucishirije mu Kinyarwanda byavuga ngo “Ntiwemere Gupfa”.

Mu ijambo ryakurikiwe n'ibibazo by'abitabiriye iryo murika, Madame Mukanyiligira yavuze ko yanditse iki gitabo mu rwego rwo guha icyubahiro abaguye muri jenoside no kugira ngo ashobore kubwira imbaga ukuri ku buzima we ubwe yabayeho n'ibyo yabonye muri jenoside yakorwewe Abatutsi mu Rwanda.

Yagize ati: "Ni ngombwa ko tuvuga amateka y'ibyabaye kugira ngo ukuri kumenyekane abakiri bato n'abazabakurikira babimenye babyamagane bitazongera kubaho ukundi".

Yavuze ko ateye intege abandi bashobora kuba bafite umugambi wo kwandika ibitabo nk'iki kutazuyaza.

Bamwe mu bitabiriye imurikwa ry'iki gitabo babajije ibibazo byibanze ku mbogamizi zituma bamwe mu Banyarwanda bashaka kwandika batabigeraho, n'igisa n'inkubiri mu ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga zimwe na zimwe bavuze ko zitanga amakuru bise ay'ibihuha cyangwa akurura amacakubiri.

Kurikira hano hepfo ikiganiro kigufi umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Geoffrey Mutagoma yagiranye na Madame Dimitrie Sisi Mukanyiligira wanditse igitabo "Do not Accept To Die".

Your browser doesn’t support HTML5

Ikiganiro Umwanditsi Dimitrie MUkanyirigira Yagiranye n'Ijwi ry'Amerika ku Gitabo Gishya Yasohoye