Ingabire: Abayobozi Badakorera Abanyarwanda Bakwiye Gusimbuzwa

Ingabire Victoire Umuhoza, umunyapolitike ukuriye ishyaka DALFA- Umurinzi ritaremerwa mu Rwanda

Ingabire Victoire Umuhoza, umunyapolitike ukuriye ishyaka DALFA- Umurinzi ritaremerwa mu Rwanda

Ingabire Umuhoza Victoire, umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, arasaba ko abanyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi bazajya batumirwa mu nama y’igihugu y’umushyikirano kugirango batange umusanzu n'ibitekerezo byabo nk’abandi.

Mu kiganiro yahaye Ijwi ry’Amerika, uyu munyapolitike ukuriye ishyaka DALFA-Umurinzi ritaremerwa mu Rwanda yavuze ko iyo aramuka yemerewe kujya mu nama y’umushyikirano yashoje imirimo yayo ku munsi w’ejo, yajyaga gusaba ko abayobozi badakora imirimo yabo basimburwa, aho guhora babwirwa ko badatunganya ibyo bashinzwe nyamara bakaguma kuri iyo mirimo.

Umva ikiganiro umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Tim Harris Ishimwe, yagiranye n’umunyapolitike Ingabire Victoire Umuhoza ku byerekeye Inama y’igihugu y’umushyikirano

Your browser doesn’t support HTML5

Rwanda: Ingabire Victoire Arasaba ko Abatavuga Rumwe n'Ubutegetsi Batumirwa mu Nama y'Umushyikirano