Abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba batangiye kugera I Bujumbura mu Burundi mu nama idasanzwe yatumijwe na Prezida w'Uburundi, Evariste Ndayishimiye ari nawe uyoboye uwo muryango muri iki gihe.
Iyo nama irasuzuma ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Kongo. Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Tanzaniya, Kongo na Kenya bamaze kugera I Bujumbura.
Prezida Felix Tshisekedi wa Kongo agera I Bujumbura mu Burundi
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda
Prezida Samia Suluhu wa Tanzaniya
Prezida William Ruto wa Kenya