RDC: Abitwaje Intwaro Binjiye mu Nkambi ya Lusenda Bahohotera Impunzi

Impunzi zo mu nkambi ya Lusenda zaje ku biro bya komisiyo y'igihugu ishinzwe impunzi.

Mu nkambi ya Lusenda iri muri Teritware ya Fizi intara ya Kivu y’Epfo impunzi zingayikishijwe n’umutekano muke ukomeje kuhagaragara.

Abari muri iyo nkambi baravuga ko abantu bitwaje imbunda bataramenyakana bamaze iminsi ibiri binjira bahinjira bakarasa amasasu bambura impunzi amafaranga.

Bemeza ko ibyo byabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 9 z’uku kwezi ndetse no muri iri ryoro ryakeye, bakavuga ko byabereye mu nsiziro numero 4, 11 na 25. Ababibonye bavuga ko abarashe amasasu banafashe ku ngufu umugore umwe muri iyo nkambi

Umunyamakuru w’ijwi ry’Amerika Vedaste Ngabo ari Uvira yabikurikiranye ategura inkuru ushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo

Your browser doesn’t support HTML5

Lusenda: Impunzi Zirasaba Inzego z'Umutekano Kuzirindira Umutekano